×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 149

1
Alleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.
2
Israheli niyishimire Uwayiremye, abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo.
3
Nibasingize izina rye bahamiriza, bamuvugirize ingoma n’inanga.
4
Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we, ab’intamenyekana akabahaza umukiro.
5
Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza, ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;
6
bakore mu gahogo barata Imana, ari na ko bafashe mu ntoki inkota y’amugi abiri;
7
kugira ngo bihimure amahanga, bahanireho imiryango y’ahandi;
8
abami bayo bababoheshe iminyururu, abanyacyubahiro bayo babate ku mapingu,
9
maze babarangirizeho urubanza rwabaciriwe. Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana! Alleluya!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko