Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi ya Dawidi.Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe?Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? |
| 2 |
| Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we. |
| 3 |
| Utabeshyeresha abandi ururimi rwe,Ntagirire nabi mugenzi we,Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we. |
| 4 |
| Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa,Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. |
| 5 |
| Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero,Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza.Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/015.mp3
150
15