×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 150

1
Alleluya! Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu, muyisingirize aho itetse ijabiro!
2
Nimuyisingirize ibigwi yagize, muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi.
3
Nimuyisingize muvuza akarumbeti, muyisingize mucuranga inanga n’iningiri.
4
Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza, muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi.
5
Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira, muyisingize muvuza ibyuma binihira neza. Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko