Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Mikitamu ya Dawidi.Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho. |
| 2 |
| Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye,Nta mugisha mfite utari wowe.” |
| 3 |
| Abera bo mu isi,Ni bo mpfura nishimira bonyine. |
| 4 |
| Ibyago n'amakuba by'abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira,Amaturo yazo y'amaraso sinzayatamba,Kandi amazina yazo sinzayarahira. |
| 5 |
| Uwiteka ni wowe mugabane w'umwandu wanjye n'uw'igikombe cyanjye,Ni wowe ukomeza umugabane wanjye. |
| 6 |
| Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza,Ni koko mfite umwandu mwiza. |
| 7 |
| Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye,Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro. |
| 8 |
| Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka,Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. |
| 9 |
| Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,Ubwiza bwanjye bukishima,Kandi n'umubiri wanjye uzagira amahoro. |
| 10 |
| Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu,Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. |
| 11 |
| Uzamenyesha inzira y'ubugingo,Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye,Mu kuboko kwawe kw'iburyo hari ibinezeza iteka ryose. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/016.mp3
150
16