Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. |
| 2 |
| Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana, n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze. |
| 3 |
| Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo, ijoro rikabimenyesha irindi joro. |
| 4 |
| Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo, kuko ijwi ryabyo ritumvikana! |
| 5 |
| Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza, n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi. Hejuru iyo kure, ni ho Imana yashingiye ihema izuba; |
| 6 |
| maze na ryo, ak’umukwe usohotse mu nzu y’ubugeni, rikishimira gukataza mu nzira yaryo. |
| 7 |
| Rirasira ku mpera imwe y’ijuru, rigataha ku yindi mpera, ubushyuhe bwaryo ntibugire aho busiga. |
| 8 |
| Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa, rikaramira umutima. Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri, abacisha make akabungura ubwenge. |
| 9 |
| Amateka y’Uhoraho araboneye, akanezereza umutima; amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure, akamurikira umuntu. |
| 10 |
| Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye, kigahoraho iteka ryose. Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri, byose biba bitunganye. |
| 11 |
| Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu, kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye; biryohereye kurusha ubuki, kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu! |
| 12 |
| Ni cyo gituma umugaragu wawe abikesha kwitonda, kubikurikiza bikamugirira akamaro. |
| 13 |
| Ni nde wamenya amakosa yose yakoze? Nyagasani, urangire umwere w’ibyaha ntiyiziho. |
| 14 |
| Kandi urarinde umugaragu wawe abirasi, ntibakangireho ububasha! Ubwo rero nzaba intungane rwose, n’umwere w’igicumuro gikomeye. |
| 15 |
| Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n’umurengezi wanjye! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/019.mp3
150
19