|
| 1 |
|
| Igenewe umuririmbisha. Bayiririmba bakurikije injyana y’iyitwa «Imparakazi yo mu museke». Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. |
|
| 2 |
|
| Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana? Uri kure, ntuntabara; ndatakamba ntiwumve! |
|
| 3 |
|
| Mana yanjye, ku manywa nirirwa ntabaza, ariko ntunsubize, ndetse na nijoro sinigera nduhuka. |
|
| 4 |
|
| Nyamara ni wowe Nyir’ubutagatifu, ugahora usingizwa na Israheli! |
|
| 5 |
|
| Abakurambere bacu bajyaga bakwiringira, bajyaga bakwiringira, maze nawe ukabakiza. |
|
| 6 |
|
| Iyo bagutakiraga warabumvaga bakarokoka, barakwiringiraga, ntibakorwe n’ikimwaro. |
|
| 7 |
|
| Jyeweho ariko sinkiri umuntu, nsigaye ndi nk’umunyorogoto; nabaye igiterashozi mu bantu, rubanda bakampa akato. |
|
| 8 |
|
| Abambonye bose barankwena, bakampema kandi bakazunguza umutwe, |
|
| 9 |
|
| bavuga bati «Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore! Ngaho namukize, umva ko amukunda!» |
|
| 10 |
|
| Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza. |
|
| 11 |
|
| Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama. |
|
| 12 |
|
| None rero, wimba kure, kuko nagirijwe n’amagorwa, nkaba ndafite kirengera! |
|
| 13 |
|
| Dore ibimasa byinshi byica birankikije, dore amapfizi y’i Bashani yantangatanze; |
|
| 14 |
|
| binshinyikiye ibyinyo, boshye intare zishihagura, ari na ko zitontoma. |
|
| 15 |
|
| Amagara arancika nk’amazi atemba, ingingo zanjye zose zarekanye. Umutima wanjye umeze nk’ibishashara, uranshongera mu nda nyirizina. |
|
| 16 |
|
| Umuhogo wanjye wumiranye nk’urujyo, ururimi rwanjye rumfata mu nkanka: ahasigaye ni aho kundenzaho agataka! |
|
| 17 |
|
| Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye, igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati. Bamboshye ibiganza n’ibirenge, |
|
| 18 |
|
| amagufwa yanjye yose nayabara! Baranyitegereza, bakanshungera, |
|
| 19 |
|
| bigabanyije imyambaro yanjye, igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo. |
|
| 20 |
|
| None rero, Uhoraho, ntumbe kure, wowe, mbaraga zanjye, banguka untabare! |
|
| 21 |
|
| Rinda amagara yanjye ubugi bw’inkota, gira ungobotore mu majanja y’imbwa; |
|
| 22 |
|
| unkure mu rwasaya rw’intare, ungobotore mu mahembe y’imbogo! |
|
| 23 |
|
| Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe, ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro, |
|
| 24 |
|
| nti «Yemwe, abubaha Uhoraho, nimumusingize! Yemwe, bene Yakobo mwese, nimumukuze! Yemwe, bene Israheli mwese, nimumutinye!» |
|
| 25 |
|
| Kuko atigeze yirengagiza cyangwa ngo yinube umunyabyago wazahajwe n’ubutindahare, ngo amuhishe uruhanga rwe, ahubwo akamwumva igihe amutakiye. |
|
| 26 |
|
| Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu ikoraniro rigari; imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye. |
|
| 27 |
|
| Abakene bazarya, maze bahage, abashakashaka Uhoraho bazamusingiza, babwirana bati «Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!» |
|
| 28 |
|
| Isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka maze igarukire Uhoraho, imiryango yose y’amahanga imupfukamire; |
|
| 29 |
|
| kuko ubwami ari ubw’Uhoraho, akaba ari we ugenga amahanga. |
|
| 30 |
|
| Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye, ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira. |
|
| 31 |
|
| Urubyaro rwabo ruzamukeza, ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza; |
|
| 32 |
|
| ruzamamaza ubutungane bwe, imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze. |
|
|
|
|