×

Bibiliya Yera 2001

Zaburi 23

1
Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,
2
Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi bubisi,Anjyana iruhande rw'amazi adasuma.
3
Asubiza intege mu bugingo bwanjye,Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw'izina rye.
4
Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu,Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe,Inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
5
Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye,Unsīze amavuta mu mutwe,Igikombe cyanjye kirasesekara.
6
Ni ukuri kugirirwa neza n'imbabazi,bizanyomaho iminsi yose nkiriho,Nanjye nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.
Kinyarwanda Bible 2001
Bible Society of Rwanda, 2001
:
Bika Inyandiko