Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi ya Dawidi.Uwiteka ni wowe ncururira umutima, |
| 2 |
| Mana yanjye ni wowe niringiye,Ne gukorwa n'isoni,Abanzi banjye be kunyishima hejuru. |
| 3 |
| Si ko bizaba,Mu bagutegereza nta wuzakorwa n'isoni.Abava mu isezerano ari nta mpamvu,Ni bo bazakorwa n'isoni. |
| 4 |
| Uwiteka nyereka inzira zawe,Unyigishe imigenzereze yawe. |
| 5 |
| Unyobore ku bw'umurava wawe unyigishe,Kuko ari wowe Mana y'agakiza kanjye,Ni wowe ntegereza umunsi ukira. |
| 6 |
| Uwiteka, ibuka imbabazi zawe no kugira neza kwawe,Kuko byahozeho kera kose. |
| 7 |
| Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye,Nk'uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka,Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka. |
| 8 |
| Uwiteka ni mwiza aratunganye,Ni cyo gituma azigisha abanyabyaha inzira. |
| 9 |
| Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka,Abicisha bugufi azabigisha inzira ye. |
| 10 |
| Inzira zose z'Uwiteka ni imbabazi n'umurava,Ku bitondera isezerano rye n'ibyo yahamije. |
| 11 |
| Uwiteka ku bw'izina ryawe,Mbabarira gukiranirwa kwanjye kurakomeye. |
| 12 |
| Ni nde wubaha Uwiteka?Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo. |
| 13 |
| Umutima we uzaba mu mahoro,Urubyaro rwe ruzaragwa isi. |
| 14 |
| Ibihishwe by'Uwiteka bihishurirwe abamwubaha,Azabereke isezerano rye. |
| 15 |
| Amaso yanjye ahora yerekeye ku Uwiteka,Kuko azakura ibirenge byanjye mu kigoyi. |
| 16 |
| Unkebuke umbabarire,Kuko ntagira shinge na rugero nkababara. |
| 17 |
| Imibabaro y'umutima wanjye uyoroshye,Nuko unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye. |
| 18 |
| Reba umubabaro wanjye n'imiruho,Unkureho ibyaha byanjye byose. |
| 19 |
| Reba abanzi banjye ni benshi,Kandi banyanga urwango rw'inkazi. |
| 20 |
| Rinda umutima wanjye unkize,Ne gukorwa n'isoni kuko nguhungiyeho. |
| 21 |
| Gukiranuka no gutungana binkize,Kuko ngutegereza. |
| 22 |
| Mana cungura Abisirayeli,Ubakure mu makuba yabo yose no mu byago byabo byose. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/025.mp3
150
25