Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi ya Dawidi.Uwiteka uncire urubanza,Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya. |
| 2 |
| Uwiteka, unyitegereze ungerageze,Gerageza umutima wanjye n'ubwenge bwanjye, |
| 3 |
| Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,Kandi ngendera mu murava wawe. |
| 4 |
| Sinicarana n'abatagira umumaro,Kandi sinzagenderera indyarya. |
| 5 |
| Nanga iteraniro ry'inkozi z'ibibi,Kandi sinzicarana n'abanyabyaha. |
| 6 |
| Nzakaraba ntafite igicumuro,Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka, |
| 7 |
| Kugira ngo numvikanishe ijwi ry'ishimwe,Mvuge imirimo yose itangaza wakoze. |
| 8 |
| Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,N'ahantu ubwiza bwawe buba. |
| 9 |
| Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha,Cyangwa ubugingo bwanjye nk'abavusha amaraso. |
| 10 |
| Amaboko yabo arimo igomwa,Ukuboko kwabo kw'iburyo kuzuye impongano. |
| 11 |
| Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo,Uncungure, umbabarire. |
| 12 |
| Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye,Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/026.mp3
150
26