Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndenganura, kuko ndi indakemwa mu mibereho, nkaba nizeye Uhoraho ubutagoragora. |
| 2 |
| Uhoraho, nsuzuma, ndetse nushaka ungerageze, maze usukure ubura bwanjye n’umutima wanjye; |
| 3 |
| urukundo rwawe ni rwo mpora ndangamiye, kandi nkagenda nkurikiye ukuri kwawe. |
| 4 |
| Sinigeze nicarana n’abanyabinyoma, cyangwa ngo ngenderere abantu b’indyarya; |
| 5 |
| nzirana n’aho abagiranabi bateraniye, sinigeze nicarana n’abagomeramana. |
| 6 |
| Nkaraba ibiganza byanjye, mpamya ko ndi umwere, kugira ngo mbone ubwegera urutambiro rwawe, Uhoraho, |
| 7 |
| maze nkagenda mpanitse indirimbo zigusingiza, kandi ari na ko ntondagura ibitangaza byawe byose. |
| 8 |
| Uhoraho, nkunda cyane Ingoro uganjemo, aho hantu ikuzo ryawe rituye. |
| 9 |
| None rero, ntunshyire mu rwego rumwe n’abanyabyaha, cyangwa ngo unshyire hamwe n’abantu b’abicanyi. |
| 10 |
| Dore ibiganza byabo birarangwa n’ishyano bakoze, n’ukuboko kwabo kw’indyo gucigatiye za ruswa. |
| 11 |
| Naho jyewe mpora ngendana ubudahemuka; Uhoraho, nkiza, ungirire ibambe. |
| 12 |
| Ikirenge cyanjye gihora gishinze ahantu hategamye, ngasingiriza Uhoraho mu materaniro. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/026.mp3
150
26