1
Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye, ni nde wantera ubwoba? Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye, ni nde wankangaranya?
2
Igihe abagiranabi bampagurukiye kugira ngo bandye mbona, abo banzi banjye bandwanya, ni bo ahubwo badandabirana, bakitura hasi!
3
Kabone n’aho igitero cyose cyaza, kigashinga ingando kinyibasiye, umutima wanjye nta bwoba wagira na busa; n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.
4
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho, kandi nkaba ngikomeyeho, ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho, iminsi yose y’ukubaho kwanjye, kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho, kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
5
Koko rero, igihe cy’amage, ampa aho nikinga mu nzu ye, akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye, akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare.
6
None ubu ngubu umutwe wanjye uremaraye, ku buryo ndebera ku rutugu abanzi bankikije. Ngiye mu Ngoro ye nakereye gutura ibitambo, ndirimbire Uhoraho kandi mucurangire.
7
Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira; gira ibambe, unsubize!
8
Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe, wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!» None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,
9
ntumpishe uruhanga rwawe! Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe, ni wowe muvunyi wanjye; ntunzinukwe ngo untererane, wowe Mana nkesha agakiza!
10
N’aho data na mama bantererana, Uhoraho we yanyakira!
11
Uhoraho, nyereka inzira yawe, unyuze mu nzira iboneye, n’ubwo hariho abanyubikiriye.
12
Ntungabize ababisha banjye bandwaye inzika; dore abashinjabinyoma banyibasiye, bariho barancumbira urugomo.
13
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima.
14
Ihangane, wizigire Uhoraho, ukomeze umutima, ube intwari! Rwose, wiringire Uhoraho!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012