×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 28

1
Iri mu zo bitirira Dawudi Uhoraho, ndagutabaza, Rutare rwanjye, ntiwice amatwi! Kuko uramutse wicecekeye ntunyumve, nasigara ndi nk’indembe iraye iri bupfe!
2
Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye, n’igihe nerekeje ibiganza byanjye ku Ngoro yawe ntagatifu.
3
Ntunkumbane n’abagomeramana, cyangwa hamwe n’abagizi ba nabi, bavugana iby’amahoro n’abaturanyi babo, nyamara mu mitima yabo haganje ububisha.
4
Urabahe ibikwiranye n’imigirire yabo, mbese ukurikije ububisha bw’ibikorwa byabo; ubagenzereze ibikwiranye n’ibyo bakora, ubiture ikibakwiriye!
5
Ubwo batitaye ku byo Uhoraho yakoze, ngo bahugukire ibikorwa by’amaboko ye, nabararike hasi ubutazabegura.
6
Nihasingizwe Uhoraho, kuko yumvise ijwi ryanjye rimutakambira!
7
Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira, umutima wanjye waramwiringiye, maze arantabara. Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima, maze nkamushimira muririmbira.
8
Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we, ni we buhungiro bukiza intore ye.
9
Kiza umuryango wawe, uhe umugisha abo wagize imbata zawe; babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko