Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi. |
| 2 |
| Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije,Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru. |
| 3 |
| Uwiteka Mana yanjye,Naragutakiye urankiza. |
| 4 |
| Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu,Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo. |
| 5 |
| Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe,Mushime izina rye ryera. |
| 6 |
| Kuko uburakari bwe ari ubw'akanya gato,Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo.Ahari kurira kwararira umuntu nijoro,Ariko mu gitondo impundu zikavuga. |
| 7 |
| Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti“Ntabwo nzanyeganyezwa.” |
| 8 |
| Uwiteka ku bw'urukundo rwawe,wari ukomeje umusozi wanjye,Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima. |
| 9 |
| Uwiteka naragutakiye,Kandi ninginze Uwiteka |
| 10 |
| Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?Mbese umukungugu uzaguhimbaza?Uzātura umurava wawe? |
| 11 |
| Uwiteka nyumva umbabarire,Uwiteka mbera umutabazi.” |
| 12 |
| Uhinduye umuborogo wanjye imbyino,Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo, |
| 13 |
| Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka.Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/030.mp3
150
30