Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w'Uwiteka. |
| 2 |
| Ubugome bw'umunyabyaha bubwiriza umutima we,Nta gutinya Imana kuri mu maso ye. |
| 3 |
| Kuko yiyogeza ubwe,Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. |
| 4 |
| Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n'uburiganya,Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza. |
| 5 |
| Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe,Yishyira mu nzira itari nziza,Ntiyanga ibyaha. |
| 6 |
| Uwiteka, urugero rw'imbabazi zawe rugera mu ijuru,Urw'umurava wawe rugera no mu bicu. |
| 7 |
| Gukiranuka kwawe guhwanye n'imisozi miremire y'Imana,Amateka yawe ni nk'imuhengeri,Uwiteka ni wowe ukiza abantu n'amatungo. |
| 8 |
| Mana, erega imbabazi zawe ni iz'igiciro cyinshi!Abana b'abantu bahungira mu gicucu cy'amababa yawe. |
| 9 |
| Bazahazwa rwose n'umubyibuho wo mu nzu yawe,Kandi uzabuhira ku ruzi rw'ibyishimo byawe. |
| 10 |
| Kuko aho uri ari ho hari isōko y'ubugingo,Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo. |
| 11 |
| Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi,No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe. |
| 12 |
| Ikirenge cy'umwibone cye kunzaho,Ukuboko kw'abanyabyaha kwe kunyimura. |
| 13 |
| Hariya aho inkozi z'ibibi ziguye,Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/036.mp3
150
36