|
| 1 |
|
| Zaburi ya Dawidi.Ntuhagarikwe umutima n'abakora ibyaha,Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa. |
|
| 2 |
|
| Kuko bazacibwa vuba nk'ubwatsi,Bazuma nk'igisambu kibisi. |
|
| 3 |
|
| Wiringire Uwiteka ukore ibyiza,Guma mu gihugu ukurikize umurava. |
|
| 4 |
|
| Kandi wishimire Uwiteka,Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. |
|
| 5 |
|
| Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,Abe ari we wiringira na we azabisohoza. |
|
| 6 |
|
| Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk'umucyo,N'ukuri k'urubanza rwawe nk'amanywa y'ihangu. |
|
| 7 |
|
| Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye,Ntuhagarikwe umutima n'ubona ibyiza mu rugendo rwe,N'umuntu usohoza inama mbi. |
|
| 8 |
|
| Reka umujinya, va mu burakari,Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. |
|
| 9 |
|
| Kuko abakora ibyaha bazarimburwa,Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. |
|
| 10 |
|
| Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho,Ni koko uzitegereza ahe umubure. |
|
| 11 |
|
| Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu,Bazishimira amahoro menshi. |
|
| 12 |
|
| Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi,Kandi amuhekenyera amenyo. |
|
| 13 |
|
| Umwami Imana izamuseka,Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora. |
|
| 14 |
|
| Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto,Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n'umukene,Bice abagenda batunganye. |
|
| 15 |
|
| Inkota yabo ni bo izacumita imitima,Imiheto yabo izavunika. |
|
| 16 |
|
| Ibike umukiranutsi afite,Biruta ubutunzi bwinshi bw'abanyabyaha benshi. |
|
| 17 |
|
| Kuko amaboko y'abanyabyaha azavunika,Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi. |
|
| 18 |
|
| Uwiteka azi iminsi y'abatunganye,Umwandu wabo uzahoraho iteka. |
|
| 19 |
|
| Ntibazakorwa n'isoni mu gihe cy'ibyago,Mu minsi y'inzara bazahazwa. |
|
| 20 |
|
| Ariko abanyabyaha bazarimbuka,Kandi abanzi b'Uwiteka bazashira nk'ubwiza bw'urwuri,Bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi. |
|
| 21 |
|
| Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure,Ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga. |
|
| 22 |
|
| Kuko abahabwa umugisha n'Uwiteka bazaragwa igihugu,Abavunwa na we bazarimburwa. |
|
| 23 |
|
| Iyo intambwe z'umuntu zikomejwe n'Uwiteka,Akishimira inzira ye, |
|
| 24 |
|
| Naho yagwa ntazarambarara,Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe. |
|
| 25 |
|
| Nari umusore none ndashaje,Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe,Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya. |
|
| 26 |
|
| Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi,Urubyaro rwe rukabona umugisha. |
|
| 27 |
|
| Va mu byaha ujye ukora ibyiza,Uzaba gakondo iteka. |
|
| 28 |
|
| Uwiteka akunda imanza zitabera,Ntareka abakunzi be,Barindwa iteka ryose.Ariko urubyaro rw'abanyabyaha ruzarimburwa. |
|
| 29 |
|
| Abakiranutsi bazaragwa igihugu,Bakibemo iteka. |
|
| 30 |
|
| Akanwa k'umukiranutsi kavuga iby'ubwenge,N'ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka. |
|
| 31 |
|
| Amategeko y'Imana ye ari mu mutima we,Nta ntambwe ze zizanyerera. |
|
| 32 |
|
| Umunyabyaha agenzura umukiranutsi,Agashaka kumwica. |
|
| 33 |
|
| Uwiteka ntazamurekera mu kuboko kwe,Kandi ntazamutsindisha mu manza. |
|
| 34 |
|
| Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye,Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu,Abanyabyaha bazarimburwa ureba. |
|
| 35 |
|
| Nabonye umunyabyaha afite ubutware bukomeye,Agāye nk'igiti kibisi cyishimiye ubutaka. |
|
| 36 |
|
| Maze barahanyuze basanga adahari,Kandi naramushatse ntiyaboneka. |
|
| 37 |
|
| Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye,Kuko umunyamahoro azagira urubyaro. |
|
| 38 |
|
| Abacumura bo bazarimburirwa hamwe,Urubyaro rw'umunyabyaha ruzarimburwa. |
|
| 39 |
|
| Ariko agakiza k'abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka,Ni we gihome kibakingira mu gihe cy'amakuba. |
|
| 40 |
|
| Kandi Uwiteka arabatabara akabārura,Abārura mu banyabyaha akabakiza,Kuko bamuhungiyeho. |
|
|
|
|