Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. |
| 2 |
| Hahirwa uwita ku mukene no ku munyantege nke: ku munsi w’amakuba, Uhoraho azamukiza! |
| 3 |
| Uhoraho azamukomeza, amuhe guhirwa ku isi. Kandi ntazamugabiza abanzi be bamuhigira! |
| 4 |
| Uhoraho amuterera inkunga aho arwariye, akamuhindurira kenshi uburyamo arambarayeho |
| 5 |
| Naratakambye nti «Uhoraho, ngirira ibambe, maze unkize, kuko nagucumuyeho!» |
| 6 |
| Naho abanzi banjye bo bakamvuga nabi, ngo «Mbese azapfa ryari? Izina rye rizazima ryari?» |
| 7 |
| Iyo hagize uje kundeba, usanga avuga amateshwa, umutima we ukaba wuzuyemo ibitekerezo by’ubugome; maze yasohoka, akagenda abyandagaza mu nzira. |
| 8 |
| Iyo bateraniye iwanjye, abanyanga bose banshimanira inzara; aho bari mu rugo rwanjye, icyabo ni ukureba aho icyago kingejeje, |
| 9 |
| bati «Ibyamubayeho ni akaga rwose, ubwo yaryamye nta bwo agiteze kweguka!» |
| 10 |
| Ndetse n’incuti yanjye y’amagara nizeraga, tukanasangira ibiryo byanjye, na yo yanyigaritse! |
| 11 |
| Ariko wowe, Uhoraho, ungirire ibambe, umpagurutse, maze mbone uko mbiganzura! |
| 12 |
| Rwose nzamenya ko unkunda, ari uko mbonye umwanzi wanjye atongeye kunyigambaho. |
| 13 |
| Kubera ubudakemwa bwanjye wakomeje kunshyigikira, maze ungarura iruhande rwawe ubuziraherezo. |
| 14 |
| Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, kuva iteka kuzageza iteka ryose! Amen! Amen! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/041.mp3
150
41