Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. |
| 2 |
| Nk'uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi,Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. |
| 3 |
| Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho,Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y'Imana? |
| 4 |
| Amarira yanjye ni yo yambereye nk'ibyokurya ku manywa na nijoro,Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati“Imana yawe iri hehe?” |
| 5 |
| Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima,Ubwo najyanaga n'abantu benshi,Nkabajyana mu nzu y'Imana,Tugendana ijwi ry'ibyishimo n'ishimwe,Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru. |
| 6 |
| Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana,Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo. |
| 7 |
| Mana yanjye, umutima wanjye urihebye,Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani,No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari. |
| 8 |
| Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw'insumo zawe,Ibigogo byawe n'umuraba wawe byose birandengeye. |
| 9 |
| Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa,Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye,Ni yo nasengeshaga Imana y'ubugingo bwanjye. |
| 10 |
| Nzabaza Imana igitare cyanjye nti“Ni iki gitumye unyibagirwa?Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n'agahato k'abanzi banjye?” |
| 11 |
| Abanzi banjye bameze nk'inkota iri mu magufwa yanjye,Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati“Imana yawe iri hehe?” |
| 12 |
| Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?Ni iki gitumye umpagararamo?Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,Ni yo gakiza kanjye n'Imana yanjye. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/042.mp3
150
42