Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Mana yanjye, ndenganura, unkiranure n’inyoko y’abagomeramana; maze unkize abahendanyi n’abagome. |
| 2 |
| Mana yanjye, ko ari wowe mfiteho ubuhungiro, kuki usa n’uwanyihakanye? Kuki nagomba kugenda nijimye, umwanzi ansumbirije? |
| 3 |
| Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe, bijye binyobora inzira, maze bizangeze ku musozi wawe mutagatifu, aho Ingoro yawe yubatse. |
| 4 |
| Ubwo nzegera urutambiro rw’Imana, nsange Imana nkesha umunezero wose; maze, Uhoraho Mana yanjye, ngusingize, ngucurangira inanga. |
| 5 |
| Mbe mutima wanjye, ni iki kiguciye intege, kandi ukangiriramo amaganya? Izere Imana, kuko nzagumya kuyisingiza, yo mukiza wanjye n’Imana yanjye. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/043.mp3
150
43