Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo y’abahungu ba Kore, ikaririmbwa banihiriza ijwi. |
| 2 |
| Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu, ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage. |
| 3 |
| Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka, cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja, |
| 4 |
| n’amazi agahorera abira urufuro nk’amasumo, yakwitera hejuru imisozi igahungabana. |
| 5 |
| Ariko hari uruzi rwagabye amashami, agahimbaza umurwa w’Imana, n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu. |
| 6 |
| Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya. |
| 7 |
| Amahanga yaritotombye, ingoma zirahungabana; maze Uhoraho aranguruye ijwi, isi irashonga! |
| 8 |
| Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe; Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! |
| 9 |
| Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, we wakwije amatongo ku isi! |
| 10 |
| Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi, akonyagura imiheto n’amacumu by’abarwanyi, amagare y’intambara ayaha inkongi, agira ati |
| 11 |
| «Nimurekere aho kurwana, mwemere ko ndi Imana, nkaganza amahanga, nkaganza isi yose!» |
| 12 |
| Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe, Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/046.mp3
150
46