Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra. |
| 2 |
| Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,Mu rurembo rw'Imana yacu ku musozi wayo wera. |
| 3 |
| Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi,Uburebure bwawo ni wo byishimo by'isi yose,Ni wo rurembo rw'Umwami ukomeye. |
| 4 |
| Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo,Ko ari igihome kirekire gikingira abantu. |
| 5 |
| Dore abami barateranye,Barunyuriraho hamwe, |
| 6 |
| Bararureba baratangara,Baratinya bahunga vuba. |
| 7 |
| Guhinda imishyitsi kubafatirayo,No kuribwa nk'ibise by'umugore uri ku nda. |
| 8 |
| Umuyaga uturutse aho izuba rirasira,Uwumenesha inkuge z'i Tarushishi. |
| 9 |
| Nk'uko twumvise ni ko twabibonye,Mu rurembo rw'Uwiteka Nyiringabo,Mu rurembo rw'Imana yacu,Imana izarukomeza iteka ryose.Sela. |
| 10 |
| Mana, twibukiye imbabazi zawe,Hagati mu rusengero rwawe. |
| 11 |
| Mana, nk'uko izina ryawe riri,Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y'isi,Ukuboko kwawe kw'iburyo kuzuye gukiranuka. |
| 12 |
| Umusozi wa Siyoni unezerwe,Abakobwa ba Yuda bishimishwe n'imanza zawe zitabera. |
| 13 |
| Muzenguruke Siyoni muwugote,Mubare ibihome byawo. |
| 14 |
| Mwitegereze cyane inkike zawo,Mutekereze inyumba zaho,Kugira ngo muzabitekerereze ab'igihe kizaza. |
| 15 |
| Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose,Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/048.mp3
150
48