×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 49

1
Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.
2
Nimwumve ibyo ngiye kuvuga, miryango mwese, nimutege amatwi, mwumve neza, abatuye isi mwese,
3
rubanda rugufi namwe abakomeye, abakire namwe abakene, mbese mwese uko mungana!
4
Umunwa wanjye ugiye kuvuga amagambo y’ubuhanga, n’umutima wanjye uzirikane ibiboneye.
5
Amatwi yanjye ahugukiye kumva umugani, igiteye inkeke ngisobanuze umurya w’inanga.
6
Ni kuki nagira ubwoba mu minsi mibi, ngatinya ubugome bw’inyaryenge zinkikije,
7
cyangwa abantu biringira ubukungu bwabo, maze bakiratana ko batunze byinshi?
8
Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure, cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.
9
N’uwatanga ibingana bite ngo agure ubuzima, namenye ko amaherezo buzazima burundu.
10
None se hari uwabaho ubuziraherezo, akaguma aho adateze kujya mu mva?
11
Mbese ntimuhora mubona uko urupfu rutwara abanyabwenge, kimwe n’uko ruhitana umusazi n’umupfayongo, maze ibintu bari bafite bikaribwa n’abandi?
12
Mu mva ni ho bazatura imyaka n’imyaka, maze abe ari ho baguma ubuziraherezo, kabone n’ubwo biyitiriye imisozi yabo.
13
Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri; amera nk’itungo ryanogotse.
14
Ngayo amaherezo y’abiyemera, n’ay’abanyurwa n’ibyo bivugaho.
15
Babyagiye ikuzimu nk’intama mu gikumba; Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri, maze bwacya, abantu b’intungane bakabagenda hejuru; isura bahoranye ikayokera ikuzimu, bazabe ari ho batura iteka.
16
Naho jyewe, Imana yiyemeje kundokora, no kungobotora ku ngoyi z’ikuzimu!
17
Ntibikagukange rero nubona umuntu abaye umukire, n’ubwamamare bwe bukagenda bwiyongera;
18
kuko umunsi yapfuye, nta na kimwe azajyana ikuzimu, n’icyubahiro yari afite ntazakimanukana iyo ngiyo.
19
Akiriho yajyaga yirya icyara, akishimagiza, ati «Dore barakurata, kuko byose byaguhiriye!»
20
Nyamara ntazabura kujya aho abakurambere be bagiye, bo batazongera kubona izuba ukundi!
21
Koko umuntu woga mu bukire ntamara kabiri, amera nk’itungo ryanogotse!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko