Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti. Ni iya Dawidi. |
| 2 |
| Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,Ita ku byo nibwira. |
| 3 |
| Mwami wanjye, Mana yanjye,Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,Kuko ari wowe nsenga. |
| 4 |
| Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,Mbe maso ntegereje. |
| 5 |
| Kuko utari Imana y'intambirakibi,Umunyangeso mbi ntazaba iwawe. |
| 6 |
| Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,Wanga inkozi z'ibibi zose. |
| 7 |
| Uzarimbura abanyabinyoma,Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya. |
| 8 |
| Ariko jyeweho nzazanwa n'imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,Nerekeye urusengero rwawe rwera. |
| 9 |
| Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,Ujye unyobora kuko banyubikiye,Umpanurire inzira yawe aho nyura. |
| 10 |
| Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo,Imitima yabo ni igomwa risa,Umuhogo wabo ni imva irangaye,Bashyeshyesha indimi zabo. |
| 11 |
| Mana ubagire uko ugira abanyabyaha,Imigambi yabo ibatere kugwa,Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana,Kuko bakugomeye. |
| 12 |
| Ni bwo abaguhungiraho bazishima,Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda,Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira. |
| 13 |
| Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk'ingabo. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/005.mp3
150
5