|
| 1 |
|
| Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. |
|
| 2 |
|
| Yerekeranye n’ibyabaye igihe umuhanuzi Natani amusanze iwe, Dawudi amaze gusambanya Betsabe. |
|
| 3 |
|
| Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. |
|
| 4 |
|
| Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze. |
|
| 5 |
|
| Koko nemeye ibicumuro byanjye, icyaha cyanjye kimpora imbere. |
|
| 6 |
|
| Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora! None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya, n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa. |
|
| 7 |
|
| Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha, kandi mama yansamanye igicumuro. |
|
| 8 |
|
| Naho wowe ukunda umuntu utaryarya, maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye. |
|
| 9 |
|
| Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose, unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi. |
|
| 10 |
|
| Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero, maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe. |
|
| 11 |
|
| Renza amaso ibyaha nakoze, ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho. |
|
| 12 |
|
| Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye, maze umvugururemo ibitekerezo biboneye. |
|
| 13 |
|
| Ntunyirukane ngo unte kure yawe, cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge; |
|
| 14 |
|
| ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza. |
|
| 15 |
|
| Abagome nzabatoza inzira yawe, n’abanyabyaha bakugarukire. |
|
| 16 |
|
| Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo, maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe. |
|
| 17 |
|
| Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe. |
|
| 18 |
|
| Igitambo cyanjye si cyo ushaka, n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza. |
|
| 19 |
|
| Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse. Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana! |
|
| 20 |
|
| Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni, maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu. |
|
| 21 |
|
| Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe, ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu, maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe. |
|
|
|
|