Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. |
| 2 |
| Yerekeye iby’igihe Dowegi, Umunyedomu, aje kumenyesha Sawuli ko Dawudi yahungiye mu rugo rwa Ahimeleki. |
| 3 |
| Kuki wiratana kuba umugizi wa nabi, wa ngirwamugabo we, kandi Imana yo ihorana ineza? |
| 4 |
| Ururimi rwawe rwuzuye ubugome, rwica nabi nk’urwembe rutyaye, rukagira amayeri menshi yo kubeshya. |
| 5 |
| Wikundira ikibi kurusha icyiza, ugakunda ikinyoma aho kuvuga ukuri. |
| 6 |
| Uri karimi kabi, nta kindi wikundira atari amagambo asebanya gusa! |
| 7 |
| Imana ubwayo izagukuraho buheriheri, izagushikanura, iguhubure mu nzu yawe, maze izakurandure ku isi y’abazima. |
| 8 |
| Nuko ab’intungane nibabibona, bashye ubwoba, hanyuma baguhe urw’amenyo, bavuga |
| 9 |
| bati «Dore wa muntu wiyise intwari, akanga ko Imana imubera ubuhungiro butavogerwa, ahubwo akiringira ubukungu bwinshi yari afite, akiratana ibikorwa by’ubugome bwe!» |
| 10 |
| Naho jyewe, ak’umuzeti watohagiriye mu Ngoro y’Imana, mpora nizigiye ubuntu bwayo! |
| 11 |
| Iteka ryose nzahora ngushimira ibyo wakoze! Niringiye izina ryawe, kuko ryuje ineza, nzaryamamariza imbere y’abayoboke bawe. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/052.mp3
150
52