Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’urusobe. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi. |
| 2 |
| Abapfayongo baribwira ngo «Nta Mana ibaho!» Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ugikora neza. |
| 3 |
| Imana, aho iri mu ijuru, yarunamye yerekeza amaso kuri bene muntu, ngo irebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana. |
| 4 |
| Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi; nta n’umwe ugikora neza, habe n’umwe rwose! |
| 5 |
| Koko abo bagizi ba nabi ni ibiburabwenge, bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye, barya icyari kiwutunze, kandi ntibarushye basenga Imana! |
| 6 |
| Bazamarwa n’ubwoba kandi nta kibubateye! Imana yanyanyagije amagufwa y’abari bakugarije; none dore urabakora ku itama, kuko Imana yabagutsindiye. |
| 7 |
| Ni nde uturuka i Siyoni agaha Israheli imitsindo? Iyo Imana igaruye abajyanywe bunyago bo mu muryango wayo, bene Yakobo basagwa n’ibyishimo, bene Israheli bakanezerwa bitavugwa! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/053.mp3
150
53