×

Bibiliya Yera 2001

Zaburi 54

1
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2
Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”
3
Mana, nkirisha izina ryawe,Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.
4
Mana, umva gusenga kwanjye,Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
5
Kuko abanyamahanga bampagurukiye,N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,Batashyize Imana imbere yabo.Sela.
6
Dore Imana ni umutabazi wanjye,Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye.
7
Azitura inabi abanzi banjye,Ubarimbure ku bw'umurava wawe.
8
Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.
9
Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose,Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.
Kinyarwanda Bible 2001
Bible Society of Rwanda, 2001
:
Bika Inyandiko