|
| 1 |
|
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. |
|
| 2 |
|
| Mana, tegera ugutwi gusenga kwanjye,Ntiwirengagize kwinginga kwanjye. |
|
| 3 |
|
| Nyitaho unsubize,Kwiganyira bintera gukora hirya no hino, bikanihisha, |
|
| 4 |
|
| Ku bw'ijwi ry'umwanzi,Ku bw'agahato k'abanyabyaha,Kuko banteza amakuba,Bakangenzanya umujinya. |
|
| 5 |
|
| Umutima wanjye urambabaza cyane,Ubwoba bwinshi bunguyeho nk'ubw'ūtinya urupfu. |
|
| 6 |
|
| Gutinya no guhinda imishyitsi bingezeho,Gukangarana kuramiranije. |
|
| 7 |
|
| Ndavuga nti “Icyampa nkagira amababa nk'inuma,Mba ngurutse nkaruhuka. |
|
| 8 |
|
| Dore mba ndorongotaniye kure,Nkarara mu butayu.Sela. |
|
| 9 |
|
| Mba mpungiye vuba mu buhungiro,Nkikinga umuyaga w'ishuheri n'umugaru.” |
|
| 10 |
|
| Mwami, ubamire uyoberanye indimi zabo,Kuko nabonye urugomo no kurwana mu mudugudu. |
|
| 11 |
|
| Ku manywa na nijoro bigendagenda hejuru y'inkike zawo,Kandi gukiranirwa n'igomwa biri hagati yawo. |
|
| 12 |
|
| Gukora ibyaha kuri hagati yawo,Agahato n'uburiganya ntibiva mu nzira zo muri wo. |
|
| 13 |
|
| Si umwanzi wantutse,Mba narabashije kwihangana,Cyangwa uwanyangaga si we wanyirase hejuru,Mba naramwihishe. |
|
| 14 |
|
| Ahubwo ni wowe uwo duhwanye,Uwo twagendanaga, incuti yanjye y'amagara. |
|
| 15 |
|
| Twaganiraga tunezerewe,Tukagendagendana n'iteraniro mu nzu y'Imana. |
|
| 16 |
|
| Urupfu rubatungure,Bamanuke bajye ikuzimu bakiri bazima,Kuko gukora ibyaha kuri mu mazu yabo no mu mitima yabo. |
|
| 17 |
|
| Jyeweho nzambaza Imana,Uwiteka azankiza. |
|
| 18 |
|
| Nimugoroba no mu gitondo no ku manywa y'ihangu,Nzajya muganyira niha,Na we azumva ijwi ryanjye. |
|
| 19 |
|
| Yacunguriye ubugingo bwanjye amahoro,Kugira ngo batanyegera,Kuko abandwanyaga ari benshi. |
|
| 20 |
|
| Imana izanyumva ibacishe bugufi,Ni yo ihora yicaye ku ntebe y'ubwami uhereye kera kose,Sela.Izacisha bugufi abadahindurwa ntibubahe Imana. |
|
| 21 |
|
| Wa muntu yaramburiye amaboko kubuza abo babanaga amahoro,Yahumanije isezerano rye. |
|
| 22 |
|
| Akanwa ke kanyereraga nk'amavuta,Ariko umutima we wibwiraga intambara gusa.Amagambo ye yoroheraga kurusha amavuta ya elayo,Ariko yari inkota zikūwe. |
|
| 23 |
|
| Ikoreze Uwiteka umutwaro wawe na we azakuramira,Ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa. |
|
| 24 |
|
| Ariko wowe Mana, uzabamanurira mu rwobo rw'irimbukiro,Abicanyi n'abariganya ntibazacagasa iminsi yo kubaho kwabo,Ariko jyeweho nzajya nkwiringira. |
|
|
|
|