Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbiye mu buvumo, igihe yahungaga Sawuli. |
| 2 |
| Gira ibambe, Mana yanjye, ngirira ibambe, kuko ari wowe nashatseho ubuhungiro, maze nikinga mu gicucu cy’amababa yawe, kugeza igihe ibyago ndimo bizashirira. |
| 3 |
| Ndatakambira Imana, Musumbabyose, Imana indengera muri byose. |
| 4 |
| Aho iganje mu ijuru ninyoherereze icyankiza! Dore umuntu unsatiriye yatutse Imana, none na yo nigaragaze ineza n’ubudahemuka bwayo! |
| 5 |
| Dore ndyamye hagati y’abantu bameze nk’intare, zimiragura bene muntu! Amacumu n’imyambi, ni byo menyo yabo, inkota ityaye ikaba ururimi rwabo. |
| 6 |
| Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! |
| 7 |
| Mu nzira nyuramo, bahateze umutego: ariko narunamye ndawurokoka. Bari bacukuye urwobo imbere yanjye, none ni bo baruguyemo. |
| 8 |
| Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko! Umutima wanjye wasubiye mu gitereko, none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro! |
| 9 |
| Nti «Kanguka, shema ryanjye, kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe, maze nkangure umuseke!» |
| 10 |
| Nyagasani, nzagusingiriza mu yindi miryango, ngucurangire rwagati mu mahanga; |
| 11 |
| kuko ineza yawe ikabakaba ku ijuru, n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu. |
| 12 |
| Mana yanjye, garagaza ububasha bwawe busumbye ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/057.mp3
150
57