Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu. |
| 2 |
| Mbese guceceka ni ko mucisha imanza zitabera?Mwa bantu mwe, mbese muca imanza z'ukuri? |
| 3 |
| Ahubwo mukorera ibyo gukiranirwa mu mitima yanyu,Urugomo rw'amaboko yanyu ni rwo rubanza mucira mu gihugu. |
| 4 |
| Abanyabyaha batandukanywa n'Imana uhereye ku kuvuka kwabo,Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya. |
| 5 |
| Ubusabwe bwabo buhwanye n'ubw'inzoka,Bameze nk'impoma y'igipfamatwi yiziba amatwi, |
| 6 |
| Itumva ijwi ry'abagombozi,Naho bagomboresha ubwenge bwinshi cyane. |
| 7 |
| Mana, ubavune amenyo mu kanwa kabo,Uwiteka, uce imikaka y'iyo migunzu y'intare. |
| 8 |
| Buzuruke bakame nk'amazi asuma cyane,Agitamika imyambi ibe nk'ibishishibano. |
| 9 |
| Babe nk'ikijongororwa kiyaga kigashira,Babe nk'ikiramb, kitigeze kureba izuba. |
| 10 |
| Inkono zanyu zitarashyushywa n'umuriro w'amahwa,Imana izayajyanisha serwakira, amabisi n'acanywe byose. |
| 11 |
| Umukiranutsi azishima nabona uko guhōra,Azogesha ibirenge bye amaraso y'abanyabyaha. |
| 12 |
| Bizatuma abantu bavuga bati“Ni ukuri hariho ingororano y'abakiranutsi,Ni ukuri hariho Imana icira imanza mu isi.” |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/058.mp3
150
58