Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. |
| 2 |
| Banyabubasha, aho muvuga koko ibihuje n’ubutabera? Bana b’abantu, aho muca imanza mukurikije amategeko? |
| 3 |
| Oya! Ahubwo mugira nabi nkana, mugakwiza ku isi urugomo ruterwa n’ibiganza byanyu. |
| 4 |
| Ni abagiranabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina, bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka! |
| 5 |
| Ubumara bafite ni nk’ubumara bw’inzoka; bameze nk’impiri y’igipfamatwi, yica amatwi nkana, |
| 6 |
| igira ngo itumva ijwi ry’umugombozi, n’ubwo yaba ari umugombozi w’umuhanga. |
| 7 |
| Mana yanjye, menagura amenyo ari mu kanwa kabo, Uhoraho, kura imikaka y’izo ntare! |
| 8 |
| Nibamere nk’amazi atemba, Imana nitamike imyambi yayo, maze bahinduke imirara! |
| 9 |
| Nibamere nk’ikinyamujongo kigenda gishonga; nk’uko bigendekera ikirambu, na bo ntibakabone izuba! |
| 10 |
| Uburakari bw’Imana nibwihutire kubatsemba, kurusha uko umuriro utwika inkwi z’amahwa. |
| 11 |
| Naho intungane izashimishwa no kubona uko ihorewe, yogereze ibirenge byayo mu maraso y’abagiranabi. |
| 12 |
| Maze rubanda bazavuge bati «Koko ubusugire bw’intungane bubaho, kandi hariho Imana ica imanza ku isi!» |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/058.mp3
150
58