Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni Zaburi ya Dawidi yitwa Mikitamu, yahimbye ubwo Sawuli yatumaga bakarindira inzu kugira ngo bamwice. |
| 2 |
| Mana yanjye, unkize abanzi banjye,Unshyire hejuru y'abampagurukira. |
| 3 |
| Unkize inkozi z'ibibi,Undinde abicanyi. |
| 4 |
| Kuko bubikira ubugingo bwanjye,Abanyambaraga bateraniye kuntera,Kandi ntazize igicumuro cyanjye,Cyangwa icyaha cyanjye, Uwiteka. |
| 5 |
| Barirukanka bakitegura batagize icyo bampora,Kanguka unsanganire ubirebe. |
| 6 |
| Ni wowe mpamagara, Uwiteka,Mana Nyiringabo, Mana y'Abisirayeli,Kangukira guhana abapagani bose,Ntugire abanyabicumuro babi ubabarira.Sela. |
| 7 |
| Bagaruka nimugoroba bagakankama nk'imbwa,Bakazenguruka umudugudu. |
| 8 |
| Dore badudubiranya amagambo mabi mu kanwa kabo,Inkota ziri mu minwa yabo,Kuko bibaza bati “Ni nde ubyumva?” |
| 9 |
| Ariko wowe Uwiteka uzabaseka,Uzakoba abapagani bose. |
| 10 |
| Wa mbaraga yanjye we, nzagutegereza,Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira. |
| 11 |
| Imana mboneramo imbabazi izansanganira,Imana izanyereka ibyo nshakira abanyubikira. |
| 12 |
| Ntubice kugira ngo abantu banjye batabyibagirwa,Mwami ngabo idukingira,Ubatatanishe imbaraga zawe ubacishe bugufi. |
| 13 |
| Ijambo ryose ryo mu minwa yabo ni igicumuro cy'akanwa kabo,Ubwibone bwabo bubafate nk'umutego,Imivumo n'ibinyoma bavuga na byo bibafatishe. |
| 14 |
| Ubatsembane umujinya,Ubatsembe be kubaho ukundi,Kugeza ku mpera y'isi hose,Bamenye yuko Imana itegeka Abayakobo.Sela. |
| 15 |
| Ba bandi bajye bagaruka nimugoroba bakankame nk'imbwa,Bazenguruke umudugudu. |
| 16 |
| Bahunahune bashake inyama,Nibadahaga bakeshe ijoro. |
| 17 |
| Ariko jyeweho nzaririmba imbaraga zawe,Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira.Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga,N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye. |
| 18 |
| Ni wowe wa mbaraga yanjye we, nzaririmbira ishimwe,Kuko Imana ari yo gihome kirekire kinkingira,Ni Imana mboneramo imbabazi. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/059.mp3
150
59