|
| 1 |
|
| Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa nk’iyitwa «Witsemba». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Yayihimbye igihe Sawuli yohereje abantu ngo bagote urugo rwe bamwice. |
|
| 2 |
|
| Mana yanjye, nkiza abanzi banjye, undinde abaje kuntera. |
|
| 3 |
|
| Nkiza abagiranabi, unkure mu maboko y’abantu b’imenamaraso. |
|
| 4 |
|
| Koko rero ngaha baciye igico ari jye bibasiye, Uhoraho, dore abanyamaboko bakoraniye kuntera, kandi nta kosa nta n’icyaha nakoze! |
|
| 5 |
|
| Nta kibi cyangaragayeho, ariko dore bahururiye kuntega. Kanguka, uze aho ndi wirebere nawe, |
|
| 6 |
|
| wowe Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli! Kanguka, uhe ibihano ariya mahanga yose; abo bagambanyi b’abagiranabi, ntugire n’umwe ubabarira! |
|
| 7 |
|
| Nimugoroba bagaruka bakankama nk’imbwa, bakazenguruka umugi wose. |
|
| 8 |
|
| Dore ngabo! Urwasaya rwabo rwuzuye urukonda, bafite inkota ku binwa byabo. Mbese hari ubumva? |
|
| 9 |
|
| Wowe, Uhoraho, urabaseka, abo banyamahanga bose ukabahinyura! |
|
| 10 |
|
| Mbaraga zanjye, ni wowe ndangamiye, Imana ni yo buhungiro bwanjye butavogerwa. |
|
| 11 |
|
| Imana yuje ineza irangoboka, maze ikampa guhinyura abanyubikiye bose. |
|
| 12 |
|
| Wihutiraho ngo ubice, ejo umuryango wanjye utava aho ubyibagirwa, ahubwo imbaraga zawe nizibatigise, zibacishe bugufi, Nyagasani, ngabo yacu nikingira! |
|
| 13 |
|
| Iyo babumbuye umunwa gusa, bahita bagwiza ibyaha: bazahanirwe ubwirasi bwabo, ku mpamvu y’imivumo n’ibinyoma bakwiza! |
|
| 14 |
|
| Batsembane ubukana, ntihagire n’umwe uhonoka, maze bamenye ko Imana ari yo iganje mu gihugu cya Yakobo, kugeza ku mpera z’isi. |
|
| 15 |
|
| Nimugoroba bagaruka bakankama nk’imbwa, bakazenguruka umugi wose, |
|
| 16 |
|
| bakawuzerera bashaka ibyo barya; baba batijuse, bagakesha ijoro baboroga. |
|
| 17 |
|
| Jyeweho ndarata imbaraga zawe, nkamamaza ineza yawe kuva mu gitondo, kuko wambereye umurwa w’amakiriro, n’ubuhungiro ku munsi w’amage. |
|
| 18 |
|
| Nzagucurangira, wowe mbaraga zanjye, wowe Mana imbereye umurwa w’amakiriro, wowe Mana yuje ineza! |
|
|
|
|