Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Iririmbwa nk’iyitwa «Lisi y’Isezerano». Iri mu zo bitirira Dawudi, bakayiririmba banihiriza ijwi. Igenewe kwigisha. |
| 2 |
| Yahimbwe igihe Dawudi arwanye n’Abanyaramu bo muri Mezopotamiya, kimwe n’ab’i Soba; hanyuma Yowabu yahindukira akanesha Edomu, basakiraniye mu mubande w’Umunyu, akajujubya abantu ibihumbi cumi na bibiri. |
| 3 |
| Mana yacu, waradutaye, turatagarana; wari waturakariye, ariko ongera udukomeze. |
| 4 |
| Wahungabanyije isi, urayisatagura; none gira usane ibyuho byayo, kuko igiye kuriduka! |
| 5 |
| Umuryango wawe wawugejeje ahaga, maze utunywesha divayi isindisha! |
| 6 |
| Abakubaha wabahaye ikimenyetso, ugira ngo bahunge abarashi! |
| 7 |
| Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke, dukirishe indyo yawe, maze udusubize. |
| 8 |
| Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu, iti «Ndatsinze! Negukanye Sikemu, umubande wa Sukoti nywucemo imigabane! |
| 9 |
| Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye; Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe, naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi; |
| 10 |
| Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo, inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu, ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.» |
| 11 |
| Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye, ni nde uzangeza muri Edomu? |
| 12 |
| Nta wundi utari wowe, Mana yadutaye, none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu. |
| 13 |
| Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi, kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho. |
| 14 |
| Nituba hamwe n’Imana ni bwo tuzatsinda, ni yo izaribata abanzi bacu. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/060.mp3
150
60