Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; yayihimbye igihe yari mu butayu bwa Yuda. |
| 2 |
| Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukakugirira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi, bwabuze amazi bukumirana. |
| 3 |
| Naguhanze amaso aho uri mu Ngoro ntagatifu, mbona ububasha bwawe n’ikuzo ryawe; |
| 4 |
| ineza yawe nsanga yaguranwa amagara y’umuntu, umunwa wanjye uhora ukwamamaza. |
| 5 |
| Koko nzahora ngusingiza igihe cyose nkiriho, izina ryawe nditegere amaboko nkwiyambaza. |
| 6 |
| Nzamera nk’umuntu wahaze ibinure n’imisokoro, ibitwenge bimpore ku munwa kubera ibyishimo, maze ndirimbe nezerewe kubera ibisingizo byawe. |
| 7 |
| Iyo ngutekerereje aho ndyamye, mara amasaha ngusenga, |
| 8 |
| kuko utahwemye kuntabara, nzavugiriza impundu aho nibereye mu gicucu cy’amababa yawe. |
| 9 |
| Nkwizirikaho n’umutima wanjye wose, ukuboko kwawe kw’indyo kukandamira. |
| 10 |
| Abibasiye rero amagara yanjye ngo bampitane, barakarimbuka ari bo, barindimukire ikuzimu mu nda y’isi! |
| 11 |
| Baragashirira ku bugi bw’inkota, bahinduke ibiryo by’ingunzu. |
| 12 |
| Nuko umwami azanezezwe n’Imana: uzamurahira wese bizamuhesha ishema, naho akanwa k’abanyabinyoma kazibe. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/063.mp3
150
63