Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. |
| 2 |
| Mana yanjye, umva amaganya yanjye, urinde amagara yanjye umwanzi gica; |
| 3 |
| umpishe kure y’abicanyi bangambanira, kure y’abagizi ba nabi bahuje umugambi. |
| 4 |
| Dore batyaje indimi zabo boshye inkota, batamika imyambi yabo, ari yo magambo asesereza bavuga, |
| 5 |
| kugira ngo barase rwihishwa umuntu w’indakemwa, ngo bamurase bamutunguye nta cyo bishisha. |
| 6 |
| Bahirimbanira kunguka inama mbi, bagahimba amayeri yo guhisha imitego bamutega, bavuga bati «Ni nde uzabimenya?» |
| 7 |
| Buzuriza hamwe imigambi y’ubugizi bwa nabi, bakigamba bavuga bati «Ibyo dushaka kugeraho turabinogeje rwose; burya mu nda ni kure, umutima w’umuntu ntugerwaho!» |
| 8 |
| Ariko Imana yagize itya irabarasa, umwambi irekuye ubagwa gitumo, urabakomeretsa! |
| 9 |
| Ururimi rwabo ni rwo rubahindutse, maze ubabonye wese akazunguza umutwe. |
| 10 |
| Koko, umuntu wese byamukuye umutima, yamamaza ibyo Imana yakoze, kandi na we yumviraho. |
| 11 |
| Intungane niyishimire Uhoraho, imushakeho ubuhungiro, abafite umutima uboneye bose babyishimire. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/064.mp3
150
64