Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. |
| 2 |
| Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,Ni wowe bazahigura umuhigo. |
| 3 |
| Ni wowe wumva ibyo usabwa,Abantu bose bazajya aho uri. |
| 4 |
| Gukiranirwa kwinshi kuranesheje,Ibicumuro byacu uzabitwikīra. |
| 5 |
| Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza,Kugira ngo agume mu bikari byawe.Tuzahazwa n'ibyiza byo mu nzu yawe,Ibyiza by'Ahera ho mu rusengero rwawe. |
| 6 |
| Mana y'agakiza kacu,Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe,Ni wowe byiringiro by'abo ku mpera y'ubutaka hose,N'iby'abo ku mpera y'inyanja za kure. |
| 7 |
| Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo,Ikenyeye imbaraga. |
| 8 |
| Iturisha guhorera kw'inyanja,Guhorera k'umuraba wo muri zo,N'imidugararo y'amahanga. |
| 9 |
| Kandi abatuye ku mpera y'isi batinya ibimenyetso byawe,Uvugisha impundu ab'aho igitondo gitangariza,N'ab'aho umugoroba ukubira. |
| 10 |
| Ugenderera isi ukayivubira,Uyitungisha cyane uruzi rw'Imana rwuzuye amazi.Ni wowe uha abantu amasaka,Umaze gutunganya ubutaka utyo. |
| 11 |
| Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi,Uringaniza imitabo yo muri bwo.Ubworohesha ibitonyanga,Uha umugisha kumeza kwabwo. |
| 12 |
| Wambika umwaka kugira neza kwawe nk'ikamba,Inkōra z'igare ryawe zigusha umwero. |
| 13 |
| Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu,Imisozi igakenyera ibyishimo. |
| 14 |
| Urwuri rukagatirwa n'imikumbi,Ibikombe bitwikīrwa n'amasaka,Biranguruzwa n'ibyishimo bikaririmba. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/065.mp3
150
65