|
| 1 |
|
| Igenewe umuririmbisha. Ni indirimbo. Ni zaburi. Mahanga yose, nimusingize Imana, |
|
| 2 |
|
| muririmbe ikuzo ry’izina ryayo, muyikuze muvuga ibisingizo byayo. |
|
| 3 |
|
| Nimubwire Imana muti «Mbega ibikorwa byawe ngo biratera ubwoba! Abanzi bawe bageze aho kuguhakwaho kubera ububasha bwawe bukaze. |
|
| 4 |
|
| Abatuye isi bose bapfukamye imbere yawe, bakagucurangira baririmba izina ryawe!» |
|
| 5 |
|
| Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana, yo abantu batinyira imyato: |
|
| 6 |
|
| yahinduye inyanja ubutaka bwumutse, n’uruzi barwambuka ku maguru rwakamye kare; ni yo mpamvu tuyigirira ibirori. |
|
| 7 |
|
| Ku bubasha bwayo, iraganje ubuziraherezo, amaso yayo akagenzura amahanga yose, kugira ngo ibyigomeke bitabyutsa umutwe. |
|
| 8 |
|
| Bihugu mwese, nimurate Imana yacu, muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo; |
|
| 9 |
|
| kuko ari yo itubeshejeho, kandi ntireke ibirenge byacu bidandabirana. |
|
| 10 |
|
| Nyamara, Nyagasani, ntiwabuze kuduha ibigeragezo, maze uratuyungurura nk’uko bayungurura feza. |
|
| 11 |
|
| Watuganishije aho umutego uri, maze uwo mutego udukobanya ibiyunguyungu. |
|
| 12 |
|
| Wemeye ko batugira nk’itungo riheka imizigo, utunyuza mu muriro no mu mazi, ariko amaherezo ubidukuramo, turahumeka. |
|
| 13 |
|
| None ninjiye mu Ngoro yawe nzanye ibitambo bitwikwa, nje kuguhigura nk’uko nabisezeranye, |
|
| 14 |
|
| nkabyivugira ubwanjye igihe nari ngeze ahaga. |
|
| 15 |
|
| Ndagutura ibitambo bitwikwa by’amatungo y’imishishe, hamwe n’impumuro nziza y’inyama z’amapfizi y’intama, ndetse ngerekeho n’ibimasa n’amasekurume y’ihene. |
|
| 16 |
|
| Abubaha Imana mwese, nimuze mwumve, mbatekerereze ibitangaza yankoreye. |
|
| 17 |
|
| Uko umunwa wanjye wamutakiraga, ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga. |
|
| 18 |
|
| Iyo umutima wanjye utwarwa n’ikibi, Nyagasani nta bwo aba yaranteze amatwi. |
|
| 19 |
|
| Ariko Imana yaranyumvise, yita ku isengesho ryanjye riyitakambira. |
|
| 20 |
|
| Imana iragahora isingizwa, yo itirengagije isengesho ryanjye, cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu. |
|
|
|
|