Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha; igaherekezwa n’inanga z’imirya. Ni zaburi igenewe kuririmbwa. |
| 2 |
| Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha, itwereke uruhanga rwayo rubengerana, |
| 3 |
| kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga, n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza. |
| 4 |
| Mana yacu, imiryango yose nigusingize, imiryango yose nigusingirize icyarimwe! |
| 5 |
| Amoko yose niyishime, aririmbe, kuko utegekana ubutabera ibihugu byose, ukagenga amahanga yose y’isi. |
| 6 |
| Mana yacu, imiryango yose nigusingize, imiryango yose nigusingirize icyarimwe! |
| 7 |
| Ubutaka bwacu bweze imbuto, Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha. |
| 8 |
| Imana niduhe umugisha, kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/067.mp3
150
67