Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Shigayoni ya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw'amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini. |
| 2 |
| Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,Ntabara, nkiza abangenza. |
| 3 |
| Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk'intare,Awushwatagura ari nta wuntabara. |
| 4 |
| Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya,Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi, |
| 5 |
| Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro,(Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa), |
| 6 |
| Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho,Akandagirire ubugingo bwanjye hasi,Ashyire ubwiza bwanjye mu mukungugu.Sela. |
| 7 |
| Uwiteka hagurukana umujinya wawe,Wihagarikire kurwanya gushega kw'abantera,Kandi unkangukire washyizeho urubanza. |
| 8 |
| Nuko iteraniro ry'amahanga rikugote,Nawe usubire hejuru yaryo. |
| 9 |
| Uwiteka aracira amahanga urubanza,Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n'ukuri kundimo. |
| 10 |
| Ububi bw'abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n'impyiko by'abantu. |
| 11 |
| Ingabo inkingira ifitwe n'Imana,Ikiza abafite imitima itunganye. |
| 12 |
| Imana ni umucamanza utabera,Ni Imana igira umujinya iminsi yose. |
| 13 |
| Umuntu natihana izatyaza inkota yayo,Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije. |
| 14 |
| Kandi imwiteguriye ibyica,Imyambi yayo iyikongejeho umuriro. |
| 15 |
| Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro,Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma. |
| 16 |
| Yarimye ubushya acukura burebure,Agwa mu ruhavu yacukuye. |
| 17 |
| Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye. |
| 18 |
| Nzashima Uwiteka nk'uko bikwiriye gukiranuka kwe,Nzaririmba ishimwe ry'izina ry'Uwiteka usumba byose. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/007.mp3
150
7