×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 70

1
Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Ni iyo kwibuka.
2
Mana, ngwino unyikirize, Uhoraho, banguka, undengere!
3
Nibakorwe n’ikimwaro, abanyifuriza urupfu bose! Nibasubire inyuma, kandi bakozwe isoni, abanyifuriza nabi bose;
4
abirirwaga banseka, nibatahane ikimwaro!
5
Ahubwo nibaguhimbarirwemo, abagushakashaka bose; kandi abakunda agakiza kawe, bavuge ubudahwema bati «Imana ni igihangange!»
6
Naho jyewe, w’umukene n’imbabare, Mana, ubanguke untabare! Ni wowe buvunyi bwanjye n’umukiza wanjye, Uhoraho, ntutindiganye!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko