|
| 1 |
|
| Uwiteka, ni wowe mpungiyeho,Singakorwe n'isoni. |
|
| 2 |
|
| Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare,Untegere ugutwi unkize. |
|
| 3 |
|
| Umbere urutare rw'ubuturo,Aho nzabasha kujya mpungira,Wategetse kunkiza,Kuko ari wowe gitare cyanjye n'igihome kinkingira. |
|
| 4 |
|
| Mana yanjye, nyarura mu maboko y'umunyabyaha,Nyarura mu maboko y'umunyarugomo ukiranirwa. |
|
| 5 |
|
| Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka,Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye. |
|
| 6 |
|
| Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye,Ni wowe wankuye mu nda ya mama,Nzajya ngushima iminsi yose. |
|
| 7 |
|
| Ndi ishyano ritangaza benshi,Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye. |
|
| 8 |
|
| Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe,N'icyubahiro cyawe umunsi wire. |
|
| 9 |
|
| Ntunte mu gihe cy'ubusaza,Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize. |
|
| 10 |
|
| Kuko abanzi banjye bamvuga,Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati |
|
| 11 |
|
| “Imana yaramuretse,Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.” |
|
| 12 |
|
| Mana, ntumbe kure,Mana yanjye, tebuka untabare. |
|
| 13 |
|
| Abanzi b'ubugingo bwanjye bakorwe n'isoni barimbuke,Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n'igisuzuguriro. |
|
| 14 |
|
| Ariko jyeweho nzajya niringira iteka,Nziyongeranya iteka kugushima. |
|
| 15 |
|
| Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe,N'agakiza kawe umunsi wire,Kuko ntazi umubare wabyo. |
|
| 16 |
|
| Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze,Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine. |
|
| 17 |
|
| Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye,Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze. |
|
| 18 |
|
| Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z'ubusaza,Ntarabwira ab'igihe kizaza iby'amaboko yawe,Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe. |
|
| 19 |
|
| Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru,Ni wowe wakoze ibikomeye,Mana, ni nde uhwanye nawe? |
|
| 20 |
|
| Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye,Uzagaruka utuzure,Utuzamure udukure ikuzimu. |
|
| 21 |
|
| Ungwirize gukomera,Uhindukire umare umubabaro. |
|
| 22 |
|
| Nanjye nzagushimisha nebelu,Mana yanjye, nzashima umurava wawe.Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga,Uwera w'Abisirayeli we. |
|
| 23 |
|
| Iminwa yanjye izishima cyane,Ubwo nzakuririmbira ishimwe,N'ubugingo bwanjye wacunguye buzishima. |
|
| 24 |
|
| Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire,Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe. |
|
|
|
|