Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ijwi rya «Witsemba». Ni zaburi ya Asafu. |
| 2 |
| Turagushimira, Mana, turagushimira, turiyambaza izina ryawe, tukamamaza ibyiza byawe. |
| 3 |
| Uhoraho aravuga ati «Igihe nagennye nikigera, jyewe nzaca imanza zitabera. |
| 4 |
| Isi ishobora guhungabana, kimwe n’abayituye bose, ariko ni jye ushyigikiye inkingi zayo. |
| 5 |
| Nabwiye abirasi nti ’Nimurekere aho kwirata!’ n’abagiranabi nti ’Mutongera gushinga ijosi; |
| 6 |
| nimwoye gukabiriza ububasha bwanyu, nimuhore ayo mateshwa yanyu!’» |
| 7 |
| Imana ntiturutse mu burasirazuba cyangwa mu burengero bwaryo, emwe ntinavuye mu butayu cyangwa mu misozi; |
| 8 |
| nyamara ngiyi iraje, yo mucamanza w’intabera, ucisha bugufi bamwe, abandi akabakuza. |
| 9 |
| Uhoraho afite igikombe mu ntoki ze, kirimo divayi isharira kandi isembuye. Abagiranabi bose b’isi bazayinywa, bayikonoze kugeza ku matepfu. |
| 10 |
| Naho jyewe, nzahora nsabagizwa n’ibyishimo, kandi nzacurangira Imana ya Yakobo, |
| 11 |
| ari na yo izacubya ubwirasi bw’abagiranabi, maze ab’indahemuka babyutse umutwe. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/075.mp3
150
75