Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi. |
| 2 |
| Mu Bayuda Imana iramenyekana,Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye. |
| 3 |
| Kandi i Salemu ni ho hema ryayo,I Siyoni ni ho buturo bwayo. |
| 4 |
| Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto,N'ingabo n'inkota n'intwaro z'intambara.Sela. |
| 5 |
| Uri uw'icyubahiro n'ubwiza bwinshi,Utabarutse mu misozi y'iminyago. |
| 6 |
| Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura,Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo. |
| 7 |
| Mana ya Yakobo,Gucyaha kwawe kwatumye amagare n'amafarashi bisinzirira guhwera. |
| 8 |
| Wowe ni wowe uteye ubwoba,Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye? |
| 9 |
| Wumvikanishije amateka uri mu ijuru,Isi yaratinye iraceceka, |
| 10 |
| Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka,Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.Sela. |
| 11 |
| Ni ukuri umujinya w'abantu uzagushimisha,Umujinya uzasigara uzawukenyera. |
| 12 |
| Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu,Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba. |
| 13 |
| Izarimbura imyuka y'abakomeye,Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/076.mp3
150
76