Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha, na Yedutuni. Iyi zaburi iri mu iza Asafu. |
| 2 |
| Imana ni yo niyambaza, ndayitabaza, Imana ni yo niyambaza, kandi iranyumva. |
| 3 |
| Igihe ndi mu kaga, ndangamira Uhoraho, mutegera amaboko ijoro ryose, ubutarambirwa, mbona ko nta kindi cyampoza. |
| 4 |
| Iyo nibutse Imana, nsuhuza umutima, nakomeza kubizirikana, ngacika intege. |
| 5 |
| Nyagasani, ntutuma ngoheka, mfite igishyika, nabuze icyo mvuga; |
| 6 |
| ndibuka iminsi ya kera, n’imyaka yo mu gihe cyahise; |
| 7 |
| ijoro ryose nkarara nibaza, ntekereza nshaka uko nabyumva. |
| 8 |
| Mbese Uhoraho yadutererana burundu, bigatuma atazongera kudutonesha ukundi? |
| 9 |
| Mbese impuhwe ze zaba zarakamye, akaba nta cyo agifite kutubwira? |
| 10 |
| Mbese Imana yibagiwe impuhwe zayo? Uburakari se bwatumye idukuraho umutima? |
| 11 |
| Ndibwira nti «Umubabaro wanjye, ni uko Nyir’ijuru yatuzinutswe!» |
| 12 |
| Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho, nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera, |
| 13 |
| nkazirikana ubutwari bwawe, maze nkagarukira ibigwi byawe. |
| 14 |
| Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye! Nta yindi mana yindi yagusumba! |
| 15 |
| Ni wowe wenyine ukora ibintu by’agatangaza: wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe. |
| 16 |
| Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe, ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu. |
| 17 |
| Mana, amazi yarakurabutswe, amazi yarakurabutswe maze arihinda, aribirindura kugeza no hasi ikuzimu! |
| 18 |
| Ibicu byavubuye amazi menshi, ari na ko inkuba zikubita, n’imyambi yawe inyuranamo. |
| 19 |
| Uko inkuba yawe yoromaga, n’imirabyo ikamurika hose, ni na ko isi yatigitaga, igahinda umushyitsi. |
| 20 |
| Wihangiye inzira mu nyanja, uca ikirari mu ndiri yayo, ntihagira n’umwe umenya aho unyuze. |
| 21 |
| Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo, ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/077.mp3
150
77