|
| 1 |
|
| Ni igisigo cya Asafu Muryango wanjye, wumve neza ibyo nkwigisha, utege amatwi amagambo y’umunwa wanjye; |
|
| 2 |
|
| ngiye kuvugira mu migani, ngo ntangaze amayoberane y’ibihe byahise. |
|
| 3 |
|
| Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye, ibyo ba data batugejejeho, |
|
| 4 |
|
| natwe ntituzabihisha abana bacu, ahubwo tuzamenyesha urubyaro rwacu, ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho, ububasha bwe n’ibyiza yakoze. |
|
| 5 |
|
| Yashingiye itegeko Yakobo, ashyiraho amabwiriza muri Israheli, ategeka ababyeyi bacu kubimenyesha abana babo, |
|
| 6 |
|
| kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye, ari bo bana bazavuka, ngo na bo bazabigeze ku mbyaro zabo. |
|
| 7 |
|
| Ni ibyo bizatuma bizera Imana, bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze, ahubwo bagahugukira amategeko yayo; |
|
| 8 |
|
| bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo, igisekuruza kitagira umutima ushyitse, ntikigire imigambi ihuje n’iy'Imana. |
|
| 9 |
|
| Abo mu muryango wa Efurayimu bari bazi kurashisha umuheto, niba baratsimbuwe ku rugamba, |
|
| 10 |
|
| ni uko bataye Isezerano ry’Imana, bakanga gukurikiza amategeko yayo. |
|
| 11 |
|
| Biyibagije ibigwi byayo, n’ibyiza yari yarabagiriye, |
|
| 12 |
|
| bya bitangaza yakoreye imbere y’ababyeyi babo, mu gihugu cya Misiri, mu mirambi ya Tanisi. |
|
| 13 |
|
| Yasatuye inyanja, maze irabahitisha, kandi ihagarika amazi nk’inkike; |
|
| 14 |
|
| ku manywa ibayoboza agacu kererana, n’icyezezi cy’umuriro buri joro. |
|
| 15 |
|
| Yasaturiye ibitare mu butayu, ngo ibuhire isoko y’amazi afutse; |
|
| 16 |
|
| urutare irubyaza imigezi itemba nk’amasumo. |
|
| 17 |
|
| Nyamara bo bakomeje kuyicumuraho aho mu butayu, bagarambira Imana Isumbabyose; |
|
| 18 |
|
| biyemeza kwinja Imana, bayaka ibyo kurya ngo bahage. |
|
| 19 |
|
| Bitotombeye Imana, bavuga bati «Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu? |
|
| 20 |
|
| Ni koko, yakubise urutare, iruvuburamo imigezi y’amazi; ariko se, yashobora no gutanga umugati, cyangwa ikabonera inyama umuryango wayo?» |
|
| 21 |
|
| Uhoraho amaze kubyumva ararakara, umuriro wokera Yakobo, uburakari bugurumanira Israheli, |
|
| 22 |
|
| kuko batari bizeye Imana, ntibiringire ubuvunyi bwayo. |
|
| 23 |
|
| Nuko itegeka ibicu byo hejuru, maze yugurura amarembo y’ijuru; |
|
| 24 |
|
| ibanyanyagizaho manu ngo barye, ibaha ingano zo mu ijuru, |
|
| 25 |
|
| muntu arya umugati w’abamalayika, iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa. |
|
| 26 |
|
| Nyuma ihuhera umuyaga w’iburasirazuba, kandi ku bubasha bwayo izana umuyaga w’amajyepfo, |
|
| 27 |
|
| maze ibamanuriraho inyama zinganya ubwinshi n’umukungugu, ibagushaho inyoni z’uruhuri, nk’umusenyi wo ku nyanja; |
|
| 28 |
|
| izirekurira rwagati mu ngando, hirya no hino y’amahema yabo. |
|
| 29 |
|
| Bararya, maze barahaga, ibamara ityo irari bari bafite. |
|
| 30 |
|
| Igihe batarashira ipfa, bagifite ibiryo mu kanwa, |
|
| 31 |
|
| uburakari bw’Imana burabagwira, maze ibicamo ab’intwari, igubangura abanyamaboko ba Israheli. |
|
| 32 |
|
| Nyamara ibyo ntibyababujije gucumura, no kutizera ibitangaza byayo. |
|
| 33 |
|
| Noneho ubuzima bwabo, ibuhuha nk’umuyaga, n’imyaka yabo ihita vuba na bwangu. |
|
| 34 |
|
| Iyo yabiraragamo, ni bwo bayishakashakaga, bakisubiraho, bakayigarukira! |
|
| 35 |
|
| Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye, ko Isumbabyose ari yo ibarengera! |
|
| 36 |
|
| Cyakora ntibayibwizaga ukuri, yari amagambo yo ku rurimi gusa; |
|
| 37 |
|
| umutima wabo wari uyiri kure, n’Isezerano ryayo bataryizeye. |
|
| 38 |
|
| Nyamara yo, Nyir’ibambe, aho kubarimbura, ikabababarira; kenshi yacubije uburakari bwayo, ntiyakurikiza uko bayibabaje. |
|
| 39 |
|
| Yibuka ko ari abantu gusa, barimo umwuka ushira vuba, ntugaruke. |
|
| 40 |
|
| Mbega ngo barayigarambira mu butayu, bakayirakariza kenshi ahadatuwe! |
|
| 41 |
|
| Bongeye kwinja Imana, no gushavuza Nyir’ubutagatifu wa Israheli, |
|
| 42 |
|
| bibagirwa ibyo yabakoreye umunsi ibagobotora mu minwe y’abanzi! |
|
| 43 |
|
| Nyamara yerekaniye ibimenyetso byayo mu Misiri, ikorera n’ibitangaza mu mirambi ya Tanisi; |
|
| 44 |
|
| imiyoboro y’amazi iyihindura amaraso, kugira ngo batanywa ku migezi yabo. |
|
| 45 |
|
| Yaboherereje ibibugu birabarya, n’imitubu irabajujubya; |
|
| 46 |
|
| iterereza inzige mu myaka yabo, n’ibihore mu mbuto bavunikiye. |
|
| 47 |
|
| Imizabibu yabo yayirimbuje urubura, n’imivumu yabo iyikobaguza amahindu; |
|
| 48 |
|
| amatungo yabo iyagabiza urubura, n’amashyo yabo iyaterereza inkuba. |
|
| 49 |
|
| Yabateje umuriro w’uburakari bwayo, umujinya, ubukana, n’ubumanjirwe, ibagabiza igitero cy’abamalayika b’icyorezo. |
|
| 50 |
|
| Mu burakari bwayo ntiyabaterereje urupfu gusa, ahubwo ubuzima bwabo bwose, ibuteza umuze. |
|
| 51 |
|
| Nuko inangura icyitwa uburiza cyose mu Misiri, n’abavutse mbere bo mu mahema ya Kamu! |
|
| 52 |
|
| Hanyuma ihagurutsa imbaga y’umuryango wayo, iwuyobora mu butayu nk’ubushyo bw’intama. |
|
| 53 |
|
| Ibayoborana ituze, nta kibatera inkeke, naho abanzi babo barenzweho n’inyanja. |
|
| 54 |
|
| Yabinjije mu gihugu cyayo gitagatifu, ari wo musozi wigaruriwe n’indyo yayo. |
|
| 55 |
|
| Yirukanye amahanga imbere yabo, igihugu cyayo ikibagabanyamo iminani, amahema yayo iyatuzamo imiryango ya Israheli. |
|
| 56 |
|
| Nyamara bakomeje kugomera Imana Isumbabyose, no kuyitambamira baca ku mategeko yayo; |
|
| 57 |
|
| barayitengushye kimwe n’abasekuruza babo, basa n’umuheto uregutse ugatetereza nyirawo. |
|
| 58 |
|
| Bayibabaje bajya mu masengero y’ahirengeye, bayitera ishyari kubera ibigirwamana byabo. |
|
| 59 |
|
| Imana ibibonye ityo, irarakara, maze ihigika umuryango wa Israheli burundu; |
|
| 60 |
|
| yimuka mu Ngoro y’i Silo, mu ihema yari yarashinze rwagati mu bantu. |
|
| 61 |
|
| Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa, icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi; |
|
| 62 |
|
| umuryango wayo iwugabiza inkota, yibasira abari imbata zayo. |
|
| 63 |
|
| Umuriro urimbura abasore babo, naho abakobwa babo ntibatahirwa ubukwe; |
|
| 64 |
|
| abaherezabitambo bicishwa inkota, maze abapfakazi babo ntibabaririra. |
|
| 65 |
|
| Ubwo Nyagasani arakanguka, nk’uwari usinziriye, nk’intwari isindutse divayi; |
|
| 66 |
|
| maze atsemba abanzi abaturutse inyuma, abakoza isoni ibi bidasubirwaho. |
|
| 67 |
|
| Ahigika umuryango wa Yozefu n’inzu ya Efurayimu ntiyayitora; |
|
| 68 |
|
| ahubwo ahitamo inzu ya Yuda, umusozi wa Siyoni yikundira. |
|
| 69 |
|
| Ahubaka Ingoro ye, arayikomeza nk’ibitwa by’ijuru, mbese nk’isi yashinze ubuziraherezo. |
|
| 70 |
|
| Nuko yitorera Dawudi ho umugaragu, amukuye mu rwuri rw’intama; |
|
| 71 |
|
| amuvana inyuma y’intama zonsa, kugira ngo aragire Yakobo, umuryango we, na Israheli, umurage we. |
|
| 72 |
|
| Na we abaragirana umutima udakemwa, maze abayoborana ubwitonzi n’ubuhanga. |
|
|
|
|