Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Ni zaburi ya Asafu. Imana ihagaze mu ikoraniro ry’ibyegera byayo, iracira imanza rwagati mu bikomangoma; |
| 2 |
| iti «Muzahereza he guca imanza zidahwitse, no gushyigikira abagiranabi mubabera? |
| 3 |
| Ahubwo nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi, murengere imbabare n’indushyi; |
| 4 |
| nimurokore umunyantegenke n’umukene, mubagobotore mu minwe y’abagome! |
| 5 |
| Ariko nta cyo baramenya, nta n’icyo bumva, bararindagira mu mwijima, bigeza n’aho inkingi z’isi zijegajega. |
| 6 |
| Jyewe narivugiye nti ’Muri imana, kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose! |
| 7 |
| Nyamara, muzapfa kimwe na rubanda, maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose!’» |
| 8 |
| Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza, kuko ari wowe mugenga w’amahanga yose. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/082.mp3
150
82