Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya bene Kōra. |
| 2 |
| Uwiteka Nyiringabo,Erega amahema yawe ni ay'igikundiro! |
| 3 |
| Umutima wanjye urifuza ibikari byawe,Ndetse biwutera kugwa isari.Umutima wanjye n'umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. |
| 4 |
| Igishwi cyiboneye inzu,Intashya yiboneye icyari,Aho ishyira ibyana byayo.Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo,Mwami wanjye, Mana yanjye. |
| 5 |
| Hahirwa ababa mu nzu yawe,Babasha kugushima ubudasiba.Sela. |
| 6 |
| Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga,Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni. |
| 7 |
| Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'amasōko,Imvura y'umuhindo icyambika imigisha. |
| 8 |
| Bagenda bagwiza imbaraga,Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y'Imana i Siyoni. |
| 9 |
| Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye,Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.Sela. |
| 10 |
| Mana, ngabo idukingira reba,Witegereze mu maso h'uwo wasīze. |
| 11 |
| Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi,Nakunda guhagarara ku muryango w'inzu y'Imana yanjye,Bindutira kuba mu mahema y'abanyabyaha. |
| 12 |
| Kuko Uwiteka Imana ari izuba n'ingabo ikingira,Uwiteka azatanga ubuntu n'icyubahiro,Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. |
| 13 |
| Uwiteka Nyiringabo,Hahirwa umuntu ukwiringira. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/084.mp3
150
84