Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. |
| 2 |
| Uhoraho, Mugaba w’ingabo, mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu! |
| 3 |
| Umutima wanjye wahogojwe no gukumbura inkomane z’Uhoraho; umutima wanjye n’umubiri wanjye, biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima. |
| 4 |
| Ndetse n’igishwi cyibonera inzu, n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo, ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mwami wanjye, kandi Mana yanjye! |
| 5 |
| Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe, bakagusingiza ubudahwema! |
| 6 |
| Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe, bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe. |
| 7 |
| Iyo bambutse ikibaya cya Rurira, bakibyaza amasoko, maze imvura y’impangukano ikahuzuza ibidendezi. |
| 8 |
| Uko bagenda ni ko imbaraga zabo ziyongera, maze bagatunguka imbere y’Imana i Siyoni. |
| 9 |
| Uhoraho, Mana y’ingabo, umva isengesho ryanjye: utege amatwi, Mana ya Yakobo. |
| 10 |
| Mana, wowe ngabo twikingira, reba, witegereze uruhanga rw’intore yawe. |
| 11 |
| Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe undutira iyindi igihumbi namara ahandi, mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye, aho gutura mu mahema y’abagiranabi. |
| 12 |
| Koko Imana ni izuba, n’ingabo inkingira, Uhoraho agaba ubutoneshwe n’ikuzo; ntiyima ihirwe abagendera mu butungane. |
| 13 |
| Uhoraho, Mugaba w’ingabo, hahirwa umuntu ukwiringira! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/084.mp3
150
84