Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Isengesho mu yo bitirira Dawudi. Uhoraho, tega amatwi, unsubize, kuko ndi umunyabyago w’umukene. |
| 2 |
| Undwaneho kuko nakuyobotse, wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye. |
| 3 |
| Nyagasani, ngirira imbabazi, ni wowe ntakira umunsi wose. |
| 4 |
| Shimisha umutima w’umugaragu wawe, kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani. |
| 5 |
| Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe, wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose. |
| 6 |
| Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye, uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira. |
| 7 |
| Umunsi w’amage ndakwiyambaza, maze ukansubiza. |
| 8 |
| Nyagasani, nta mana n’imwe muhwanye! Ibikorwa byawe ntibigereranywa. |
| 9 |
| Amahanga yose wiremeye azaza agupfukamire, Nyagasani, maze ahimbaze izina ryawe, |
| 10 |
| kuko uri igihangange, kandi ugakora ibitangaza, wowe wenyine, Mana y’ukuri! |
| 11 |
| Uhoraho, unyigishe inzira zawe, nshobore gukurikiza ukuri kwawe; utoze umutima wanjye igitinyiro cy’izina ryawe. |
| 12 |
| Nyagasani, Mana yanjye, nzakurata n’umutima wanjye wose, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose, |
| 13 |
| kuko impuhwe ungirira ari nyinshi, ukaba warazahuye umutima wanjye mu kuzimu. |
| 14 |
| Mana yanjye, abirasi barampagurukiye, inteko y’abagiranabi yahigiye kunkuraho; ndetse nawe ntibanakwitaho. |
| 15 |
| Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe, wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka, |
| 16 |
| ngarukira maze undwaneho, utere inkunga umugaragu wawe, urokore umwana w’umuja wawe. |
| 17 |
| Ugaragaze ko ngufiteho ubutoni, maze abanyibasiye bazakorwe n’isoni, nibabona ko ari wowe, Uhoraho, untabara ukampoza. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/086.mp3
150
86