Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Gusenga kwa Mose, umuntu w'Imana.Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu. |
| 2 |
| Imisozi itaravuka,Utararamukwa isi n'ubutaka,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,Ni wowe Mana. |
| 3 |
| Uhindura abantu umukungugu,Kandi ukavuga uti “Bana b'abantu, musubireyo.” |
| 4 |
| Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk'umunsi wejo wahise,Cyangwa nk'igicuku cy'ijoro. |
| 5 |
| Ubajyana nk'isūri bameze nk'ibitotsi,Bukeye bameze nk'ibyatsi bimera. |
| 6 |
| Mu gitondo birera bigakura,Nimugoroba bigacibwa bikuma. |
| 7 |
| Natwe uburakari bwawe bwatumazeho,Umujinya wawe waduhagaritse imitima. |
| 8 |
| Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe,N'ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe. |
| 9 |
| Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe,Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima. |
| 10 |
| Iminsi y'imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n'umubabaro,Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse. |
| 11 |
| Ni nde uzi imbaraga z'uburakari bwawe,Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa? |
| 12 |
| Utwigishe kubara iminsi yacu,Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge. |
| 13 |
| Uwiteka garuka,Ko watinze uzageza ryari?Abagaragu bawe uduhindurire umutima. |
| 14 |
| Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe,Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose. |
| 15 |
| Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo,N'imyaka twabonyemo ibyago. |
| 16 |
| Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe,Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu. |
| 17 |
| Ubwiza bw'Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,Kandi udukomereze imirimo y'intoki zacu,Nuko imirimo y'intoki zacu uyikomeze. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/090.mp3
150
90